RFL
Kigali

J Sha basohoye indirimbo nshya 'Ganza' yashibutse ku gukunda Perezida Kagame-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/06/2024 17:01
0


Bukuru Jennifer na Butoya Shakira, impanga zihuriye muri J Sha, bakoze mu nganzo bavuga ibigwi Perezida Kagame.



Muri 2021 ni bwo Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda ryashyize ku isoko abanyeshuri basoje amasomo yabo barimo Jennifer na Shakira bahuriye muri J Sha.

Iri tsinda rimaze gushyira hanze indirimbo zirimo "Mabukwe" yanditse mu buryo bwihariye bw’inkuru y’umubano w’abakazana na ba nyirabukwe.

Indi ndirimbo yabo ni "Hobby" yitsa ku gukunda undi kugera aho uba wumva ari we ukuruhura akagutera ibyishimo n'umunezero.

Aba bakobwa bamaze gushyira hanze indirimbo bise "Ganza" igaruka kuri Perezida Kagame, mu kiganiro na inyaRwanda bagarutse ku ishingiro ryayo.

Bati: ”Twashakaga gushyigikira Perezida Kagame kuko tumukunda, twayise "Ganza", kuri twe ntitwumva ko ari ndirimbo yo kumwamamaza gusa, ahubwo ni no kwishimira intsinzi.”

Indirimbo "Ganza" aba bavandimw bayikoranye n’Icyogere Mubahungu.

Mu bihe bitandukanye, aba bakobwa bitabazwa mu bikorwa bikomeye mu buzima bw’igihugu nka CHOGM, Commonwealth, AU Summit aho bajya gutaramira abitabiriye ibi bikorwa. 

KANDA HANO UREBE UNUMVE GANZA


Abahanzikazi bavukana bakubiye ishimwe ryabo kuri Perezida Kagame mu ndirimbo bise 'Ganza'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND